
MOHAMED MEME TCHITE
Uyu musore w'umunyarwanda ubu ukinira ikipe ya Real Racing Club Santander yo mu gihugu cya Espagne, ubu aravugisha menshi abakunzi ba
ruhago hano mu Rwanda. Buri wese arifuza kumenya ukuri ku bivugwa ko ikipe ye yaba yiteguye guha akayabo k'amafaranga amakipe ya
MUKURA V.S. ndetse na Prince louis y'i Burundi kubwo kuba ariyo yareze uyu musore. Ibintu bitari bimenyerewe cyane mu bihugu byacu.
Imishyikirano igeze kure kandi tubararikiye gukurikirana amakuru tutazahwema kubagezaho muri iyi minsi iri imbere.
|